IRANGAMYEMERERE Y’ITORERO

HOREBU CHRISTIAN CHURCH (HCC)

 

Twizera:

  1. Ko Biblia yahumetswe ni Imana mu magambo yose.

  2. Ko hariho Imana imwe iri m’ubutatu butagatifu ( Trinity),Data,Umwana,Umwuka wera.

  3. Ko Yesu Kristo ari Umwana wi Imana wavutse k’umwuka wera,abyarwa n'umwari Maria,ko yabambwe,agapfa,agahambwa,akazuka mubapfuye,ko yazamutse akaja mw’ijuru Kandi ubu ari uburyo bwa Data nk’umuhuza wacu.

  4. Ko abantu bose bakoze icyaha,ntibashikira ubwiza bwi Imana,Kandi ko kwihana ari itegeko ry’ Imana Kandi bikenewe kugira ngo umuntu ababarirwe ibyaha.

  5. Ko gutsindishirizwa,Kongera kuvuka,n'ubuzima bushya, bubonerwa mu kwizera amaraso ya Yesu kristo.

  6. Ko kwezwa gukurikiraho Kongera kuvuka binyuze mu kwizera amaraso ya Kristo mw'ijambo ry’Imana no mwuka wera.

  7. Ko kwezwa( kwera) no gukiranuka nibyo Imana ishyaka kubantu bayo.

  8. Ko kubatizwa mu mwuka wera gukurikira umutima wejejwe.

  9. Ko kuvuga mundimi nkuko Umwuka atanga ari ikimenyetso cyambere cy'umubatizo mu mwuka wera.

  10. kubatizwa mu mazi menshi.

  11. Ko gukira kuva ku Mana kwateganyijwe kubantu bose binyuze muri Kristo nk’igitambo.

  12. Ifunguro ry'umwami no koza ibirenge by'abera.

  13. Twizera kugaruka kwa Yesu Kristo mbere yi imyaka igihumbi: 1) kuzura abakiranutsi bapfuye,no kuzamurwa kw'abakiranutsi bakiriho bagasanganira umwami mukirere. 2) kwima ingoma y'imyaka igihumbi.

  14. Ko hazabaho umuzuko n'ubugingo buhoraho kubakiranutsi,ni igihano cy'iteka kubanyabyaha.